in

Aba Rayon batangiye kwivugira: Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusubizwa miliyoni 70 yakoresheje ijya muri Libya 

Aba Rayon batangiye kwivugira: Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusubizwa miliyoni 70 yakoresheje ijya muri Libya.

Ikipe ya Rayon Sports byamaze kumenyekana ko ishobora gukinira imikino yose ifitanye na Al Hilal Bengazi i Kigali gusa bamwe mu bakunzi bayo batangiye kubaza niba CAF izasubiza Murera amafaranga yayo yakoresheje yerekeza i Bengazi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko buzakoresha akayabo ka miliyoni 70 mu rwego rwo gutegura umukino wari kubera muri iki gihugu kandi hari amwe mu mafaranga menshi bakoresheje muyo bari bateguye.

Umukunzi wa Rayon Sports witwa Kayitana Callixte kuri Instagram akimara kumenya aya makuru yagize ati :”Ariko Caf izasubiza Rayon amafaranga yakoresheje ijya Libya?”.

Iki kibazo umukunzi wa Rayon yibaza gishobora kuzahabwa agaciro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika igihe CAF izaba ihaye umugisha icyifuzo cya Rayon Sports na Al Hilal Bengazi cyo gukinira mu Rwanda umukino ubanza nuwo kwishyura.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore ntibajya basiba kuza kwiga ! Umwarimu akomeje gukoroza imbuga nkoranya mbaga nyuma yo kujya kwigisha yambaye akenda kamufashe bigatuma amabuno ye ajegera igihe ari kwandika

Nyuma yo gusubika umukino na CAF igaha umugisha icyifuzo cy’amakipe yombi hamenyekanye igihe ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zizakinira imikino yazo