Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura kwesurana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, abafana ba Rayon Sports batangiye guserebura amatsinda.
Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, biteganyijwe ko Rayon Sports izakira Al Hilal ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, maze niramuka iyitsinze cyangwa bakanganya 0-0, Murera izahita isubira mu matsinda.
Abafana ba Gikundiro bazwiho gushyushya umujyi, basabwe kuzaza ku kibuga buri wese yambaye umwambaro w’ikipe ndetse afite n’ibendera ryayo.
Iminsi iragenda ivaho umwe!!!
Igurire itike yawe aka kanya ukanda *7️⃣0️⃣2️⃣# ukurikize amabwiriza!!!#Road2OurDreams pic.twitter.com/TNKZtl1KRr
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 26, 2023