in

“Aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo” Lionel Messi yatangaje amagambo akakaye nyuma yo kuniga umukinnyi wa Uruguay

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi nyuma yo gufata mu ishingo umukinnyi wa Uruguay yavuze ko abakinnyi b’ubu batacyubaha.

Hari mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 wahuje Urguay na Argentine mu ijonjora ryo muri Amerika y’Amagepfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri uyu mukino haje kubamo gushyaramirana hagati ya Rodrigo De Paul wa Argentina na Manuel Ugarte wa Uruguay.

Lionel Messi usanzwe ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafotowe yitambitse hagati y’aba bakinnyi ndetse yanafashe Manuel Ugarte mu ishingo.

Nyuma y’uyu mukino yavuze ko hari ibimenyetso atasubiramo ariko na none abakinnyi b’ubu bakwiye kubaha bakuru babo.

Ati “nahitamo kutagira icyo mvuga ku bimenyetso bimwe na bimwe (gesture). Ariko aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo. Uyu mukino wahoze urimo ishyaka unakomeye ariko buri gihe wabaga urimo icyubahiro cyinshi. Bakwiye kugira bike biga.”

Uyu mukino n’ubwo Argentine yari yawakiriye byaje kurangira iwutakaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore b’i Musanze bari kwiba utwo babonye twose nyuma y’uko abagabo babo banze guhahira abana bababyayeho

Umugore yabyutse mu ijoro ahengera umugabo we asinziriye aramwica bapfuye ibisa nk’ubusa