in

Umugore yabyutse mu ijoro ahengera umugabo we asinziriye aramwica bapfuye ibisa nk’ubusa 

Umugore yabyutse mu ijoro ahengera umugabo we asinziriye aramwica bapfuye ibisa nk’ubusa

Umugore wo muri Africa y’Epfo witwa Swazelihle Mshengu, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwica umugabo we mu ijoro ubwo bari baryamye.

Uyu mugore yishe umugabo we witwa Sanele Cele  nkuko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Amakuru ahari aravuga ko mu ijoro uyu mugabo yapfiriyeho yari yabanje gutongana n’umugore we cyane bapfa ko amafaranga y’urugo yakoreshejwe nabi.

Gusa izi ntonganya ngo zaje kurangira ndetse ikibazo bakibonera umuti, gusa bwana Sanele Cele ntiyamenye ko amahoro abonye ari ay’akanya gato.

Mugicuku bose baryamye nibwo umugore yabyutse afata icyuma akijombagura umugabo we kugeza apfuye.

Kugeza ubu uyu mugore ntaravuga impamvu yamuteye kwica umugabo we. Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo” Lionel Messi yatangaje amagambo akakaye nyuma yo kuniga umukinnyi wa Uruguay

Umukobwa usa nka se: Cyusa Ibrahim yerekanye umukobwa we ku isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]