in

50k ni agatonyaga! The Ben yatanze miliyoni zirenga 13 yubakisha aho bazamutwererera

Umuhanzi The Ben ari kunengwa na benshi kubera guca ibihumbi 50 FRW abashaka kuzareba ubukwe bwe n’umukunzi we Pamella buzanyura ku rubuga rwabo [website].

Ku itariki 03 Ugushyingo 2023 nibwo hashyizwe hanze iyi Website iriho inkuru mpamo y’inzira y’urukundo rwa Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella ndetse niyo izakoreshwa n’abashaka kureba buriya bukwe buzaba ari ubw’amateka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Umuhanga wubatse iriya Website ni umwe mu bahanga bazwi mu Rwanda mu gutegura umushinga wa Website.

Amakuru dukesha InyaRwanda yemeza ko iriya Website yubatswe mu mezi asaga 6 kandi ijyaho $10,500 asaga Miliyoni 13 Frw.

Uwatanze amakuru yasobanuye ko na nyuma y’ubukwe iyi Website izajya icaho amakuru, ubuzima bwa buri munsi bwa The Ben na Pamella.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yemi Alade w’imyaka 34 ari ku gitutu cyo kurongorwa kuko imyaka yamujyanye

Abaturage bafashe igisambo bagikorera ibya mfurambi barangije bakoresha ibimene by’amacupa bacyogosha umusatsi