Umuraperi ukomeye w’umunyabigwi ku rwego rw’Isi wamamaye nka 50 Cent biravugwa ko yajyanye mu nkiko Dr Angela ufite kompanyi ya Medspa iri kumugaragaza nk’urugero rwiza mubo bafashije mu kongera ubugabo.
Abantu bahise batangira kuvuga ko igitsina afite yabuze icyo akimaza ndetse bamwe mu bakobwa badafite ubumenyi buhagije ndetse n’ubushoboz, batangiye gutinya 50 Cent kubera ko afite igitsina kinini cyane.
50 Cent yagaragaje ko hari foto yafashwe muri Gashyantare muri 2020 ndetse avuga ko yafashwe ubwo barimo bifotoza bisanzwe bitandukanye n’uburyo irimo gukoreshwa ndetse ashimangira ko atari umukiriya w’iyo Kompanyi ya Dr Kogan Angela uretse kuba ari gukoresha ifoto bafitanye mu nyungu ze bwite.
Kugeza ubu uruhande rwa Dr Angela uzwiho ubuhanga mu gufasha abagabo kongera ubugabo akaba abeshyeshya abantu ifoto ya 50 Cent ndetse na Kompanyi ye Medspa nta kintu barabivugaho.
Aganira n’ikinyamakuru TMZ, yaganiriye nabo mu rwenya rwinshi ko agomba kurega uwo mugore kuko nubwo yakimwongerera ntacyo yakimaza.