in ,

Umukinnyi w’umunyamahanga APR FC yaguze ashobora kutazakandagira mu kibuga kubera umutoza mushya iyi kipe yaguze

Umukinnyi w’umunyamahanga APR FC yaguze ashobora kutazakandagira mu kibuga kubera umutoza mushya iyi kipe yaguze

Ikipe ya APR FC yaguze umukinnyi ukomeye ariko bisa nkaho uyu mukinnyi ashobora kudakinishwa kubera umutoza mushya iyi kipe yasinyishije witwa Thierry Forger.

Ku munsi wo kuwa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’umutoza mushya witwa Thierry Forger watoje amakipe akomeye ku isi arimo Lille, TP Mazembe, USM Alger ndetse n’izindi.

Uyu mutoza nubwo yaje mu ikipe ya APR FC yahahuriye n’umukinnyi yigeze gutoza ndetse amwirukana kubera ubushobozi bucye yamubonagamo. Amakuru YEGOB twamenye ni uko uwo mukinnyi ari Taddeo Lwanga yamwirukanye ubwo yatozaga Arta Solar7 yo mu gihugu cya Djibouti.

Uyu mukinnyi agurwa n’ikipe ya APR FC byavuzwe ko ari umukinnyi mwiza ndetse niyo urebye aho yagiye akina ntabwo wavuga ko ari mubi cyane gusa benshi bakomeje kwibaza kuri uyu mutoza wamwirukanye aho bahuriye none bakaba bongeye guhurira muri APR FC.

Bisa nkaho uyu mukinnyi kuba agiye gutozwa na Thierry Forger dushobora kubona atari umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho ahubwo bishobora guha amahirwe menshi umukinnyi w’umunyarwanda bakina ku mwanya umwe mu gihe yaba yigaragaje bikomeye.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Isaha iri kubara imanuka; Titi Brown agiye gusubira imbere y’Urukiko, Ese ari wowe wakumva umeze ute?

Uyu mwaka bayitege: Arsenal yatsinze imvura y’ibitego ishimangira ko ishaka igikombe cya shampiyona -AMAFOTO