in

Gucumbi; umugabo bamufatanye moto yibye mu rusengero

 

Kalisa Fred yafatiwe mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Mutete ku isaha ya saa tanu z’amanywa, nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RF 327 X, mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Gacurabwenge hose mu Karere ka Gicumbi.

SP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Kalisa yafashwe yerekeza mu mujyi wa Kigali nyuma y’isaha amaze kwiba moto.

Ati “Twahawe amakuru n’uwibwe moto ku isaha ya saa Yine za mu gitondo, ubwo yari yaje gusenga ko asohotse mu rusengero yareba aho yari yaparitse moto ye akayibura. Twahise dutangira gukurikirana no gushakisha hirya no hino, iza gufatirwa mu muhanda Gicumbi-Kigali mu mudugudu wa Rusumo ku isaha ya saa tanu, itwawe na Kalisa wahise atabwa muri yombi.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishimishije ku bakunzi ba APR FC nyuma y’igihe bahangayitse bikomeye

Bidateye kabiri Niyo Bosco yaciye amarenga ko agiye gusezera muri Sunday Entertainment