in

Biratangaje cyane pe:”Shaddy Boo bamunsabye ikuzimu” Sunny ahishuye ukuntu yasabwe Shaddy Boo ikuzimu.

Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi Sunny yangaje ukuntu ikuzimu bamusabye Shaddy Boo ndetse anavuga uburyo yanze milioni 5 z’amadorari angana na milliali 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri channel za YouTube, umuhanzikazi Sunny yemeje ko ikuzimu habaho ndetse hari abantu bagaragara nk’abantu basanzwe ariko badasanzwe, abajijwe niba koko Eluminate yaramuhamagaye Sunny yavuze ko bamuhamagaye ndetse bakamwandikira ngo hari na porogarame bamusabye gukurura akabyanga ndetse avuga ko hari na porogarame zihaho z’ikuzimu gusa yavuze ko mur’Afurika harinzwe ko abanya Afurika bafite imparaga,aho Sunny yakomeje asobanura ko byatangiriye mu nzozi atumwaho amwana n’abantu bambaye amakanzu ameze nk’iy’abapadiri bamubaza niba ashaka kuba umuhanzi kandi ngo babimubajije barakaye cyane maze ababwira ko abishaka bamubwirako azabaha amafaranga nyuma baramubwiye ngo barashaka kumugira umuntu urenze muri Afurika ngo abe mushiki wa Burna Boy ngo kuko nawe abarizwamo ndetse Sunny yakomeje asobanura ko Eluminate ifata umuntu ufite impano cyane ko ngo bo baba bamenye icyo ur’icyo mbere yawe aho niho yatangiriye kuvuga ukuntu Eluminate yamwoherereje ifoto ya Shaddy Boo na Gaga akavuga ko atari abahanzi ndetse bakamwaka na numero zabo akanga kuzitanga.

Sunny nanone yakomeje asobanura ukuntu umuntu mur’Eluminate batumaga ko yamubwiye ngo aramujyana mu kigo ariko asige umugabo we n’umwana we, ndetse akibagisha bakamubindura Kim Kardashian ndetse bakamukora ikibuno,amabere ndetse n’amazuru kandi ngo nibo bari kubyushyura, Sunny abajijwe impamvu yanze ikibuno,n’amabere ahagaze kandi abantu babikunda yavuze ko adaha agaciro ibintu nk’ibyo kuko ushobora kubishyiraho ugakurura umugabo ariko kikagera akazagenda,nibwo yemeje ko iyo batamusaba ibyo kumubaga yari kwemera akagenda, abajijwe kuri comments z’abantu bagenda bavuga ko ibintu avuga atabifitiye ibimenyetso yavuze ko abantu bavuga n’uyu munsi batemera ko atabana n’umugabo(adafite umugabo) nanone avuga ko iyo umuntu avuga ukuri ntawumwumva ahubwo bategereza ibitangaza, Sunny yakomeje kuganira n’umunyamakuru w’iyo YouTube channel umunyamakuru amubajije aho yagarukirije yiga yavuze ko ari mu mwaka wa kabri w’amashuri yisumbuye, Sunny yakomeje asobanura ko iyo umenye amabanga yabo ko bakurwanya abajijwe impamvu we abivuze niba nta bwoba afite yavuze ko we ari imbeba kandi ntamuntu ashaka imbeba.

Sunny n’umuhanzikazi w’umunyarwanda utuye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi akaba yaramenyekanye mu ndirimbo yitwa”Kungola”afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Utuntu 3 two gukurura umukobwa w’inzozi zawe bikoroheye

YourTango Online Dating Bootcamp: Time Eleven