Robert Lewandowski ahesheje itsinzi ikipe ye ya Bayern Munich baturutse inyuma batsinda Dortmund


21:35 CET Mwakozeeeeeeeee Mwese abo Twabanye kuri uyu mukino!!!!!!!!!

Tuzajya tubana Live mu mikino myinshi STAY TURNED WITH YEGO B

Mwakozeeeeeeeee Mwe mwese Twabanye kuri uyu mukino wa Borussia Dortmund na Bayern Munich, gahunda z’imikono n’akagaruka.

21:30 CET UMUKINO URARANGIYEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!

BORUSSIA DORTMUND 2-3 BAYERN MUNICH

Rutahizamu Robert Lewandowski ahesheje ikipe ye ya Bayern Munich nyuma yo kuva inyuma bagatsinda ibitego bitatu.


[97′]

Dortmund 2-3 Bayern Munich

Lewandowski ateye kufura yari yegereye izamu ariko umupira ujya hanze y’izamu.


[90′]

IMINOTA 10 Y’INYONGERA!!!!!!!!!!!

Umusifuzi wa kane yongeye ho iminota 10.

Ese Bayern Munich iratsinda uyu mukino cg Dortmund irishyura?


[87′]

GUSIMBUZA!!!!!!!!

Dortmund 2-3 Bayern Munich

Tanguy Niazou asimbuye Kingsley Coman kuruhande rwa Bayern Munich.


[81′]

GUSIMBUZA!!!!!!!!!

Rutahizamu Erling Haaland asimbuwe na Steffen Tiggers naho Nico Schulz asimburwa na Raphael Guerreiro kuruhande rwa Dortmund.


[78′]

IKARITA Y’UMUTUKU!!!!!!!!!!!!!!!

Dortmund 2-3 Bayern Munich

Umutoza wa Borussia Dortmund, Marco Rose ahawe ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita ebyiri z’umuhondo nyuma y’amahane menshi ahawe ikarita y’umutuku azamurwa mubafana.

 


[76′]

Dortmund 2-3 Bayern Munich

GOOOOOOOOOOOOAAAAALLLLLLLLL — Lewandowski 

Robert Lewandowski ntakosa yakora kuri Penaliti.


[75′]

Dortmund 2-2 Bayern Munich

PENALTIIIIIIIII YA Bayern Munich— Lewandowski afite umupira nyuma yaho VAR iyitanze


[71′]

Dortmund 2-2 Bayern Munich

Abafana bagera kubihumi 15 000 nibo bafana ba Borussia Dortmund bitabiriye uyu mukino.


[66′]

GUSIMBUZA!!!!!!!!!!!

Dortmund 2-2 Bayern Munich

Julian Brandt asimbuwe na Marius nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo ku mutwe.


[64′]

GUSIMBUZA!!!!!!!!

Dortmund 2-2 Bayern Munich

Abakinnyi nka Serge Gnabry na Jamal Musiala basimbuye Leroy Sane na Leon Goretzka ba Bayern Munich.


[60′]

Dortmund 2-2 Bayern Munich

Amakipe yombi Ari gushakisha uko yabona igitego cya gatatu cy’itsinzi gusa ba Myugariro kumpande zombi bakitwara neza.


[52′]

Borussia Dortmund 2-2 Bayern Munich

Abakinnyi ba Borussia Dortmund buzuye ku musifuzi basaba guhabwa Penaliti nyuma yuko Myugariro wa Bayern Munich ateze mu rubuga rwa nyezamu ariko umusifuzi arayanga.

Ese iyi ni Penaliti cyangwa si Penaliti?

[49′]

Borussia Dortmund 2-2 Bayern Munich

EEEEEEEEEEEEEEH GOOOOOOOOOOOOOOAAAALLLLLLLLLLLLLLLLLLLL —Erling Haaland

Mbega umwataka were, Erling Haaland atsinze igitego cyiza pe, umunyezamu Neuer ntacyo yari gukora.


20:35 CET IGICE CYA KABIRI KIRANGIYEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Dortmund 1-2 Bayern Munich

Igice Cya kabiri kiratangiye, ese Borussia Dortmund irishyura cyangwa Bayern Munich iratsinda ibindi?

Nibyo kwitega muri icyi gice cya kabiri

 

Ikazeeeeee!!!!!!!!


20:19 CET IGICE CYA MBERE KIRATANGIYEEEEEEEE!!!!!!!!!!

Borussia Dortmund 1-2 Bayern Munich

Nyuma yo kubanzwa igitego Ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona Bayern Munich ivuye inyuma itsinda ibitego bibiri, ibifashijwemo na Lewandowski na Coman baje bishyura igitego cya Brandt.


[40′]

Borussia Dortmund 1-2 Bayern Munich

GOOOOOOOOOOOOOAAAALLLLLL —Kingsley Coman 

Nkuko bisanzwe mababa wa Bayern Munich, Coman nta kosa yari gukora nyuma y’igihe kinini akomanga kw’izamu rya Dortmund.

 


[32′]

Dortmund 1-1 Bayern Munich

Jude Bellingham ateye ishoti Ari kure cyane gusa umupira uragenda ujya inyuma kure y’izamu.


[25′]

Dortmund 1-1 Bayern Munich

Haaland ashakishije Brandt murubuga rwa Penaliti gusa ntabwo uyu mukinnyi ntabwo awufashe, kurundi ruhande Kobel akuraho umupira


[20′]

Dortmund 1-1 Bayern Munich

Ikipe ziri gukina neza buri imwe igenda ihusha uburyo gusa Dortmund imaze guhusha uburyo buniri bwabazwe.


[11′]

Dortmund 1-1 Bayern Munich

Iki gitego Lewandowski atsinze ni igitego cye cya 117 atsinze yasohotse hanze ya Allianz Arena anganya agahigo na rutahizamu Klaus Fischer nkuko Sky Sports ibitangaje.


[9′]

Dortmund 1-1 Bayern Munich

GOOOOOOOOOOOAAALLLLLLLLLLL — Lewandowski

Nta gutinda mu makona rutahizamu Lewandowski ntabwo yaha Dortmund nakanya nagato ko kwishimira igitego Bari batsinze.


[6′]

Dortmund 1-0 Bayern Munich

GOOOOOOOOOOOAAALLLLLLLLLLL—Brandt

Brandt  atsinze  igitego cyiza ku mupira mwiza ahawe na Jude Bellingham.


[3′]

Dortmund 0-0 Bayern Munich

Myugariro Mats Hammers akinnye neza agarura rutahizamu Coman, atanze umupira neza kwa Reus nawe awuha Erling Haaland,  umunyezamu Neuer akuramo umupira neza. Uburyohe bw’uyu mukino bwajya bwatangira.


19:30 CET   Umukino Uratangiyeeeeee!!!!!!!!!!

Dortmund 0-0 Bayern Munich

[1′] amakipe yose yiteguriye guhangana.


19:25 CET ICYO IMIBARE IVUGA MBERE Y’UYU MUKINO:

🔵Nta wundi mu mukino mugihugu cy’Ubudage umaze gukinwa incuro nyinshi kurusha uyu mukino wa Borussia Dortmund vs Bayern Munich.

🔴 Bayern Munich imaze gutakaza imikino myinshi ikina na Dortmund kurusha indi kipe iyo ariyo yose, itsindwa imikino 32  yose, na Borussia Dortmund nayo niyo kipe imaze kuyitsinda incuro nyinshi kurusha Andi makipe yose kuva yahangwa, Bayern Munich imaze kuyitsinda incuro 63 zose.

🔵 Bayern Munich imaze gutsinda imikino yayo yose igera kuri itandatu  iheruka ikina na Dortmund, ibintu bitabaye mbere hose ko Borussia Dortmund yatsindwa imikino myinshi yikurikiranya nkiyi muri uyu mukino.

🔴 Borussia Dortmund imaze gutsindwa imikino itatu iheruka yakiriye ikina na Bayern Munich, byabaye gusa ikina na Hamburger Sv kuva mu mwaka wa 1982 kugera 1984 byongera ikina na Juventus kuva 1993 kugera 2015 itsindwa imikino ine na buri kipe.

🔵Nyuma y’amanota 30 mu mikino 13 ya Bundesliga, Borussia Dortmund iri gukina umwaka w’imikino wa gatatu yitwara neza kuva igihe hashyiriweho guhabwa amanota atatu kuri buri mukino utsinze, bagize amanota menshi mu mwaka wa 2010-11 bagira amanota 34 na 2018-19 bagira 33.

🔴 Dortmund yatangiye umwaka w’imikino itsinda imikino irindwi yakiriye kunshuro yayo yambere muri Bundesliga, Borussia Dortmund imaze imikino 11 yose idatsirwa  Iduna Park, gutsinda iri joro birabagira ikipe yanditse amateka yo kumara imikino 12 idatsindiwe murugo.

 


19:07 CET : Signal Iduna Park igiye gukinirwa ho umukino iri joro uko bihagaze.


19:00 CET: ABAKINNYI BAGEZE KURI SIGNAL IDUNA PARK (Amafoto)

Reloy Sane yiteguye gukomeza gufasha ikipe ye ya Bayern Munich

 


18:35 CET ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KUMPANDE ZOMBI:

Dortmund XI: Kobel; Guerreiro, Hummels, Akanji, Meunier; Can, Dahoud, Bellingham; Brandt, Reus, Haaland.

Bayern Munich XI: Neuer; Pavard, Upamecano, Hernández, Davies; Tolisso, Goretzka; Coman, Müller, Sané; Lewandowski.


20:22 CET IKIBUGA   Signal Iduna Park.


18:20 CET: IKAZE KURI BURI WESE!!!!!!

Duhaye ikaze buri umwe wese Aho waba uherereye hose Live natwe ku mukino uri buhuze amakipe y’ibigugu yo mu gihugu cy’Ubudage, Aho ikipe ya  Borussia Dortmund iri buhe ikaze ikipe ya Bayern Munich  ku mukino w’Umunsi wa 14 wa Bundesliga kuri  Signal Iduna Park.

Wakanda Hano ukabasha gukurikira YEGOB RADIO

Written by STATMAN DIDO

Tel:+250 780 490 651

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo kurya byo kwitaho mu gihe ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Umunyamakuru Tracy Gasaro wa RBA n’umugabo we bakoze ubukwe bubereye ijisho (AMAFOTO)