in ,

Umutoza ushobora gusimbura Luis Enrique mu ikipe ya Fc Barcelona yamenyekanye

Luis Enrique

Ikipe ya Fc Barcelona imaze igihe kitari gito idashimisha abafana bitewe n’imyitwarire itari myiza ndetse no gutsindwa kwa hato na hato ku iyi kipe, kandi byose bamwe mu basesenguzi yaba abakinnye muri iyi kipe cyangwa abatarayikinnyemo baremeza ko umutoza Luis Enrique ariwe utera ibi byose bitewe nuko adafite urwego ruhagije mu mitoreze, ni kubwizo mpamvu amakuru dukesha ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne aravugako abatasi b’iyi kipe batangiye gushaka umutoza uzasimbura Luis Enrique.

Image result for Luis ENrique sad

Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza umutoza uri guhabwa amahirwe yo kwerekeza mu ntara ya Catalunya gutoza ikipe ya Fc Barcelona ntawundi ni Jorge Luis Sampaoli Moya, Image result for Sampaoli

umutoza utoza ikipe ya Fc Sevilla watoje n’ikipe y’igihugu ya Argentina mu mwaka washize wa 2016, nyuma yo kwigaragaza agera ku mukino wanyuma wa Copa Amerika adatsinzwe ndetse no kuba ari gufasha cyane ikipe ya Fc Sevilla kwitwara neza, uyu mugabo akaba agaragaramo akazoza mu ikipe ya Fc Barcelona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karim Benzema na Alvaro Morata babonewe umusimbura muri Real Madrid ku kayabo k’amafaranga

Miss Mutesi Aurore, umukunzi we yamugaragarije ko amukunda by’agahebuzo ku isabukuru ye (video)