Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelona Neymar Junior dos Santos umaze igihe kitari gito mu bitangazamakuru byo kumugabane w’iburayi ko uyu mukinnyi ashobora kuva muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain gusa bigenda binyomozwa ku zindi mpande ndetse n’uyu mukinnyi akomeza kugenda yicecekera akaryumaho. Gusa kurubu uyu mukinnyi yamaze kubwira ibyiyumviro bye bagenzi be.
Amakuru dukesha ikinyamakuru le parisien aremeza ko uyu mukinnyi yihereranye Messi na Suarez bakunda guhorana cyane akababwira ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain aho bari kumwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse ko yizeye ko Se azarangiza ibiganiro vuba n’iyi kipe yo mu bufaransa. Aba bakinnyi Messi na Suarez byabababaje bikomeye nyuma yuko bari bamaze kubaka ubusatirizi bukomeye bw’ikipe ya Fc Barcelona.