in ,

Irebere umunyarwandakazi ugiye guserukira u Rwanda mu marushanwa akomeye cyane ya ba Nyampinga

Yitwa Ingabire Habiba yatowe mu bakobwa b’ubuhanga n’uburanga bazitabira irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Supranational rizabera muri Pologne mu Ukuboza 2017. Nyuma ya Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016, Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ni we watorewe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.

Dr. Uwamahoro Yvonne wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational, ni we wahise ahabwa inshingano zo kujya atanga umukandida w’igihugu cye, ntategura irushanwa nk’uko bigenda mu bindi bihugu ahubwo atoranya agendeye ku banditse bandikiye ubuyobozi bwa Miss Supranational Rwanda basaba kuzaserukira igihugu.

Uwamahoro Yvonne usanzwe ari umuvuzi mu Budage yavuze ko badategura amatora ya Miss Supranational Rwanda nk’uko bigenda mu bindi bihugu kubera ubushobozi budahagije. Yongeyeho ko mu bakobwa barenga 20 banditse basaba ko bahagararira u Rwanda, Ingabire Habiba ari we wari wujuje ibisabwa harebwe ku bwiza bw’umukobwa, indeshyo n’ibindi bigenderwaho n’ubuyobozi bwa Miss Supranational Rwanda.

Yagize ati “Impamvu twamuhisemo, ni uko Habiba ari umukobwa mwiza kandi abonye amahirwe abantu bakamushyigikira yagera kure. Ikindi nabonye benshi baramurwanyije bavuga ko yatukanye, burya buri muntu wese agira amateka ye kandi twese ntabwo turi ba miseke igoroye, utarakora ikosa ni we wagakwiye kumutera ibuye.”

Dr. Uwamahoro Yvonne wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational

“Mu myaka yashize hari abakobwa batazambaraga, byose bituruka ku cyemezo umukobwa afata. Bizaterwa n’umwanzuro azafata ubwe, azahitamo kuyambara cyangwa yambare ukundi yifuza, ntabwo bazamuhatira kuyambara ku ngufu ariko nyine hari amanota atabona iyo yanze kuyambara.” Irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro yaryo ya cyenda, rigomba kuzahuza abakobwa barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’u Rwanda. Miss Supranational izatangira mu Ugushyingo izasozwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa batoranyijwe bagomba kuzagerayo mbere y’ibyumweru bitatu ngo irushanwa risozwe.

Ingabire Habiba agiye guserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2017

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
hakizimana deo
hakizimana deo
6 years ago

Madame Yvonna, ukoze igikorwa ciza cane kuko habiba yari yarenganijwe cane na rwabigwi, Hama kuba ngo yaratukanye, ntiyabikoze kubera umutima mubi, umuntu wese urenganijwe ahita atwarwa nishavu hanyuma agakoresha imvuko irimwo ishavu, ivyo ni ibisanzwe, hanyuma abamwikomye Bose, nibarekere aho kuguma bamuvuga uko atari kuko umunsi nabo barenganijwe, bo bazavuga ibisumba.

Inkuru Ishyushye-Irebere ifoto Neymar ashyize hanze igatuma abafana ba FC Barcelone bemera ko yarangije kugenda

Neymar yamaze kubwira bagenzi be iby’akazoza ke muri Fc Barcelona birabatungura