Umutoza Jose Mourinho utoza ikipe ya Manchester United mu kiganiro azindutse agirana n’itangazamakuru, nkuko tubikesha Skysport, avuze amagambo atashimisha na gato umufana wa Manchester United aho ava akagera.
Jose Mourinho mu kiganiro amaze kugirana n’itangazamakuru mu magambo ye bwite ku byerekeye imyitwarire y’abakinnyi be muri rusange cyane cyane ku bakinnyi nak Paul Pogba utragaragaza impano ye kugeza aya magingo yagize ati:”The Manchester United scoring goals and goals and goals is over. There is no more dominancy, And you will see that for the next ten or 20 years”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Kongera kubona ikipe ya Manchester United itsinda ibitego n’ibindi byinshi cyane byararangiye, ntitukiri ku rwego rwo kwigarurira umupira w’amaguru nkuko byahoze, biriya muzongera kubibona mu myaka 10 cyangwa makumyabiri iri imbere.”
Ibi yabitangaje nyuma yo gukomeza kugenda yumva amagambo y’abafana bifuza kongera kubona Manchetser United nkiyo mu bihe bya kera. Ibi akaba aribyo byaciye intege cyane abafana ndetse wakubitiraho n’amagambo Paul Pogba aherutse gutangaza ubwo yaganiraga na SFR SPORT agira ati:”My role as a midfielder is not to score. I can make a difference in games, but I have a lot of work. Defensive work, dictate play. It’s also a question of my abilities. I can also make the difference in winning back possession, in the team’s play – I have to work for the team rather than think about myself.”
Tugenekereje nanone mu kinyarwanda yagize ati:” Akazi kange nk’umukinyi wo hagati sugutsinda, nakora itandukaniro mu mukino  gusa, kandi mba mfite akazi kenshi, kugarira, gufasha ba rutahizamu, byose biba bindi ku mutwe, ibyo byose ni ibibazo by’ubushobozi bwange, ncobora no gukora itandukaniro rikomeye mu bwugarizi mu mukino w’ikipe, gusa niyemeje kuzokora icyo ncoboye cyose ngikorera ikipe yange ndetse nkazamura n’urwego rwange.”
Ibi byose nibyo bikomemeje kuba agatereranzamba bigatuma abafana b’ikipe ya Manchester United bibaza ku kazoza k’ikipe yabo.