in ,

Kera kabaye umwana wa Nyakwigendera Umwami Kigeli V wagizwe ibanga yamenyekanye

Kigeli

Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 16 Ukwakira 2016 ndetse kuva icyo gihe hagiye havugwa ibintu byinshi bijyanye n’itanga rye dore ko itabarizwa rye ryajemo impaka kugeza ubwo umwanzuro wabonetse bitegetswe n’Urukiko rwo mu Mujyi wa Virginia.

Byagiye bihwihwiswa kenshi ko Kigeli V Ndahindurwa yari afite umwana ariko hakabura gihamya ndetse n’Abahindiro (abo mu Muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa) nta n’umwe wigeze abishyira ku mugaragaro mbere y’uko Umwami atabarizwa by’umwihariko mu mihango yose yabereye i Nyanza mu kumutabariza, ibijyanye n’uko yaba yari yarabyaye ntibyigeze bivugwa na gato.

Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye hafi ya Kigeli V Ndahindurwa mu myaka myinshi we ubwe yigeze kuvuga ko abavuga ko Umwami yari afite umwana ari abantu bashakaga kumusebya.

Gusa ariko amakuru avuga ko Umwami yatanze afite umwana w’umukobwa ndetse wakundaga kuvugana akanamusura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu buhungiro ariko ngo impamvu nta muntu n’umwe wigeze abivuga ngo ni uko ‘nta mwami wemerewe kubyarira hanze y’igihugu’.

Aya namwe mu mafoto y’uyu mwana wakomeje kugirwa ibanga kugeza atahuwe:

Source:Igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye: Amagambo Jose Mourinho atangaje yababaje buri mufana wese wa Manchester United

Iyi ni inkuru yashimishije abafana bose b’ikipe ya Fc Barcelona