Mu gihe ikipe ya Real Madrid ikomeje kuzengerezwa n’ibibazo bikomeye by’imvune abakinnyi bayo bari guhura nabyo muri iyi minsi, kurubu umutoza Zinedine Zidane ukomeje kureba uko yarwana no kuzamuka mu makipe ya mbere muri Champiyona ya Espagne yafatiye icyemezo gikarishye umukinnyi w’umunya Espagne Dani Carvajal wagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima ndetse n’igihe azamara hanze kibaba kitaramenyekana.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Mundo deportivo, umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yasabye ubuyobozi bwa Real Madrid gutangira ibiganiro n’ikipe ya Real Sociedad kugirango barebe uko bagura myugariro wabo wo kuruhande rw’iburyo Alvaro Odriozola mu kwezi kwa mbere kugirango bazibe icyuho Dani Carvajal yabasigiye. Ibi Zidane akaba abikoze kugirango ikipe ye iri gukinisha bamwe mu bakinnyi ibahengetse kubera abandi bataraza, ibashe kwisuganya no gushaka amanota hakiri mu minsi ya mbere.