Kuri uyu wa mbere nibwo twabagejejeho inkuru yuko Cristiano Ronaldo yatangaje ikipe yifuza kwerekezamo Inkuru ishyushye: Ikipe Cristiano Ronaldo azerekezamo yamenyekanye, nyuma y’iki cyifuzo ubuyobozi bw’iyi kipe uyu musore yifuza bwahise bwohereza Bid kugirango bushyire igorora uyu musore ushaka kuva mu gihugu cya Espagne bitewe n’ibirego by’imisoro ari gushinjwa n’inkiko zo mu gihugu cya Espagne.
Amakuru atugeraho dukesha ikinyamakuru Daily Mail aravuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwoherereje bundi bushya ubutumwa ikipe ya Real Madrid bubamenyesha ko bwifuza gutanga Miliyoni 209 z’amayero bukongeraho umunyezamu David de Gea bityo Real Madrid ikaba yabaha Alvaro Morata ndetse na Cristiano Ronaldo bose bifuza kuva mu ikipe ya Real Madrid bakajya muri Manchester United. Ikipe ya Real Madrid yakomeje kurushya Manchester United mu kugura umukinnyi Morata kurubu ikaba ishobora kuba yakwisubiraho igatekereza kuri iki cyifuzo cya Manchester United bitewe n’inyungu ishobora nayo kubigiriramo.