Nyuma y’igihe kitari gito Alexis Sanchez adakozwa kwongera amasezerano mw’ikipe ya Arsenal ndetse ibinyamakuru byinshi bigatangaza ko ashobora kugenda iyi saison irangiye akagenda ari umukinnyi udafite amasezerano (Free agent),Arsene Wenger yarangije gufata umwanzuro wo kumugurana na Julian Draxler.
Julian Draxler wagiye mw’ikipe ya Paris Saint Germain nubundi yifuzwa bikomeye na Arsenal avuye muri Wolfsburg,yaba ari igisubizo kw’ikipe ya Arsenal aho kugira ngo Sanchez aziyevemo nta kintu yungutse,yamutanga mu kwa mbere nabo bakabona Julian Draxler nkuko ikinyamakuru The Sun.
Ikipe ya Paris Saint Germain yamaze gukomera cyane nyuma yo kwibikaho abasore Kylian Mbappe na Neymar bombi kuri miliyoni 400 z’amayero,ndetse ikaba iri guhabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya Champions League,bikaba byahangayikisha amakipe akomeye i Burayi haramutse haje na Sanchez muri iyo kipe.