Abantu benshi bagerageje kwumvisha abandi ko abantu tubanye n’ibindi binyabuzima nyamara bamwe ntibabyemere kuko nta kirabonwa kugeza ubu,nyamara camera zizenguruka ku kabumbe ka Mars,ndetse n’ibyo izindi camera zibona kuri iyiSi yacu,bituma ntaho wahera upinga ibyo utarabona.
Iyi foto yafashwe na satellite,yerekana ikintu gisa nk’umuntu cyagaragaye mu butayu bwp muri Portugal,benshi baketse ko ari ikiremwa bise Chupacabra kinyunyuza amaraso ihene mu bihugu by’amerika y’epfo nka Mexicque n’ibindi
Iyi shusho yafashwe mu ka video ko kuri youtube,abashakashatsi bakoresheje berekana koko ko Alien zibaho nta kabuza,bemeza ko iyi shusho yafashwe kuri mars yerekana Alien yihishe inyuma y’urutare ibonye camera zizengurutsa zihise,nk’uko umushakashatsi Tyler Glockner abyemeza neza
Iyi foto yavugishije n’abantu benshi cyane ubwo umuntu yashyiraga iyi foto ku rubuga rwa Reddit avuga ko inshuti ye yasanze ibi mu busitani bwe abyutse,bitera ubwoba cyane abantu batabonye ibisobanuro byabyo,bemeza ko ari umubiri wa Alien koko abandi bavuga ko ar inyamaswa nyamara ntibavuge iyo ariyo.
Aka gahanga kavumbuwe n’abashakashatsi bagakuye ku nkombe z’ikiyaga cyo mu buhinde bemeza neza ko atari ifi cyangwa se indi nyoni ko iki kiremwa nta mababa cyari gifite cyangwa se ijosi.Byateye benshi urujijo kugeza n’uyu munsi.
Iyi foto yafotowe ku kwezi yerekana ikinyabuzima kigenda,nyuma yo gushyirwa kuri youtube,inzobere mu bindi binyabuzima byakurikiranye iyi foto nyamara babura ibisobanuro