Umukino urangiye ikipe ya APR FC itsinze Azamu ibitego 2-0, ibi bihise bituma APR FC ikomeza mu kiciro gikurikira izahura na Pyramids FC yo mu misiri.
Igitego cya APR FC gitsinzwe na Mugisha Gilbert Ku munota wa 61′
Koroneli ya Azamu FC Ku munota wa 48′
Igice cya kabiri gitangiranye impinduka gusimbuza kuruhande rw’ikipe ya Azam FC CHEIKH TIDIANE Sidibe hinjiramo PASCAL GAUDENCE MSINDO
Amafoto yaranze igice cya mbere cy’umukino kirangire ikipe ya APR FC iyoboye umukino Ku kinyuranyo ki gitego Kimwe
Igice cya mbere cy’umukino kirangire ikipe ya APR FC iyoboye umukino Ku kinyuranyo ki gitego Kimwe [1-0]
ni igice cyaranzwe no kwiharira umupira kuruhande rwa APR FC ndetse no gusatira cyane mu gihe ikipe ya Azamu FC yarwanaga no gutinza umukino ndetse no kwigusha Ku mayeli yo kwanga ko APR FC iyishyura.
Indi koroneli ya APR FC Ku munota 49 kuruhande rwa APR FC
Koroneli ya APR FC Ku munota wa 48′ Ku mupira waruhinduwe neza na Ruboneka Bosco
Hongeweho iminota 6′ ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire
Ku munota 45′ Igitego cya APR FC gitswe na Ruboneka Bosco Ku mupira ahawe na kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude
Ikipe ya APR FC Ku munota wa 34′ ihushije uburyo bukomeye Ku mupira Mugisha Gilbert yarahaye neza Mamadou ariko bawumukuraho
Ikipe ya APR FC ibuze igitego Ku mupira waruhinduwe neza na Mugisha Gilbert maze Ruboneka awutera inyuma y’izamu Gato Ku munota wa 31′ w’umikino
Umupira w’umuterekano Ku munota wa 18 Ku ikosa rikorewe Ruboneka rikozwe na Tidiane Sidibe
Umukino ugeze Ku munota wa 7 ubwitabire bwa bafana ba APR FC bqiyongereye cyane
Koroneli Ku munota wa 1′ kuruhande rwa Azam FC
Abakinnyi Ku mpande zombi bamaze kugera mu kibuga
Abakinnyi bagiye kubanzamo kuruhande rw’ikipe ya Azam FC harabura iminota 4′ ngo umukino utangireÂ
Mu izamu: Mohamed Mustafa
Ba Myugariro: David Fuente, Yannick Bangala Litombo, Cheikh Sidibe
Abakinnyi bo hagati: Franck Tiesse, Adolf Mtasingwa, James Akaminko
Ba Rutahizamu: GIbril Sillah, FeiToto, Jhonier Blanco
Abakinnyi bagiye kubanzamo kuruhande rw’ikipe ya APR FC harabura iminota 10′ ngo umukino utangire
Mu izamu : Pavel Nzilla
Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert
Abakinnyi bo hagati: Thaddeo Luanga, Seidu Dauda, Mahamadou Lamine
Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Mamadou Sy, Ruboneka
Amashusho yuko abafana ba Rayon Sports baje gufana ikipe ya Azamu FC bari gufana.
APR FC igiye guhura na Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wo kwishyura w’amajonjora ya mbere ya CAF Champions League, utegerejwe uyu munsi tariki ya 24 Kanama Ku isaha ya 18h00 z’ikigali , kuri Stade Amahoro i Kigali. Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Dar es Salaam, APR FC ifite akazi gakomeye ko gushaka uko yishyura iki gitego, igatsinda Azam FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.
uyu ni umukino w’itabiriwe na bafana baringaniye ugeranyije n’uko byari byitezwe .