in ,

Zlatan Ibrahimovic yahishuye ikintu cyambere yicuza nyuma yo guhura na Mourinho

Zlatan Ibrahimovic yatojwe na Mourinho bwa mbere muri 2008 ubwo yari agikina muri Inter Milan gusa ntibamaranye igihe kuko nyuma ya Saison imwe batandukanye ubwo Zlatan yerekezaga muri Fc Barcelona ubu ngubu rero aba bagabo bombi bakaba barongeye guhurira muri Manchester United gusa Zlatan ngo afite ikintu kimwe rukumbi yicuza ku guhura kwe na Mourinho.

Image result

Mu kiganiro yagiranye na abanyamakuru Zlatan akaba yagize ati : “Ntago nkunda kwicuza ibintu byinshi, gusa hari ikintu kimwe nicuza nyuma yo guhura na Mourinho. Icyo kintu ntakindi nuko atantoje igihe kinini cyane” ibyo nibyo ibyo yavuze nyuma yo kuvugako Mourinho ari umuhanga cyane kandi azi buri cyose kijyanye n’umupira w’amaguru.

Image result
Aho ni Mourinho agitoza Zlatan muri Inter Milan
Image result
Guardiola yaje kwivanga mu mubano wabo agura Zlatan amujyana muri Barca

Nyuma Zlatan yaje kungamo agira ati : “Ninde utakwifuza gutozwa nawe? Ubu ndi mu ikipe y’igihangange, ifite umutoza w’igihangange n’abafana beza cyane icyo nifuza nukubitangira uko bishoboka kose.”

Image result
Basubiranye I Manchester

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid igiye gukora ibintu bitari byarigeze biyibaho mu myaka isaga 20 yose ishize (amafoto)

BIRAKABIJE ! Dore ishyano Malia Obama yongeye gufotorwa akora (amafoto)