in

ZIRARA ZISHYA: Umugabo we yanze ko babyarana kandi ari bazima

Umugore ugisha inama abasomyi ba agasaro.com afite impungenge z’ukuntu yazarinda asaza atabyaye umwana kandi ari muzima bdetse n’umugabo we akaba ari muzima bashobora bose bashobora kubyara, gusa umugabo we akaba adashaka ko babyarana kuko we yari asanzwe afite abandi bana yari yarabyaye mbere n’uwundi mugore.

Ndabasaba mugire inama kuko numva kwihangana bibaniye rwose. Mfite umugabo tukaba tumaranye imyaka ibiri, tukaba twarabanye nyuma yo gupfusha umugore wa mbere none ubu mfite ikibazo kuko yanze ko tubyara ngo abo yari yarabyaye mbere barahagije.

Mu by’ukuri mbere yo gushaka twabanje kuganira bihagije ambaza uko nzamufatira abana babiri umugore wa mbere yari yaramusigiye mwemerera kuzabafata nk’abanjye kandi koko numvaga nta kibazo bazantera. Ibintu byose twarabivuganye ariko ntitwaganira ku bana twe tuzabyarana nk’abantu bateganya kurushinga kuko akenhsi yahoraga ahangiyikishijwe nuko abana be tuzabana ndi mukase akaba aribyo tuvugaho gusa.

Tumaze kubana nibwo yazanye igitekerezo ansaba kuba ndetse gutwita kuko twari dufite ubukene dusigiwe n’ubukwe kandi asanzwe afite abandi bana agomba kujyana mu ishuri no kubitaho. Naramwemereye tuvugana ko nyuma y’umwaka tumaze kongera gutuza aribwo nzatwita tunavugana ko tuzabyarana abana babiri gusa.

Umwaka warashize nabwo arabyanga arambwira ngo ari kubona ubuzima bugenda burushaho kumera nabi ngo biramutse bidahindutse ngo tubone umutungo wundi twagumana abo babiri gusa kuko aribo dushoboye kurera.

Yabivuze ngira ngo wenda ari kwikinira ariko nkanga kumuterera hejuru kuko koko nabonaga ubuzima bugenda buba bubi.

Gusa ikibazo mfite ubu nuko mbona ubwo buzima yifuza ko tuzabyariramo undi mwana bigoye kubugeramo kandi nanjye ndimo ndasaza maze kugeza imyaka 35 iki kikaba cyari cyo gihe cyiza cyo kubyara, kuko nkuko mubizi no kubyara umwana ukuze nabyo si byiza.

Mu by’ukuri mbona ubuzima tubayeho nubwo butakiri bwiza nka mbere ariko si bubi cyane ku buryo twaburira abana ubuzima bw’ibanze nk’ishuri, kurya , no kwivuza ,..

Gusa ahubwo ubu numva naratangiye kugira umutima mubi nubwo ngerageza kwiyumanganya kuko abana b’umugore wa mbere turabana mu rugo. Ni aba abeza ariko papa wabo agiye kuntera kuzabanga kubera ko yanga ko tubyarana.

Nubwo namwemereye kuzamurera abana neza ntabwo rwose bisnhimishije kuba nta wanjye urimo. Mumfashe rwose nabuze icyo nakora kuko no kwimwiba umugono nabwo nkatwita ntibyamerera neza atabishaka.
Murakoz kubw’inama zanyu nziza

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva igisubizo Oda Paccy yageneye Hon Bamporiki Edouard wavuze ko akwiye kujyanwa mu Ngororamuco 

Pasteri yandagajwe n’umugore ko yaryamanye n’umukobwa we mu rusengero izuba riva(+video)