in ,

Umva igisubizo Oda Paccy yageneye Hon Bamporiki Edouard wavuze ko akwiye kujyanwa mu Ngororamuco 

 

Hon Edouard Bamporiki umuyobozi w’Itorero ry’igihugu yavuze ko yabonye ibyo umuhanzi Oda Paccy yakoze, yifotoza yambaye ubusa yakinzeho ikoma, akabona akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akagarurwa ku murongo muzima. Oda Paccy ubu yavuze ko abafana be aribo bazasubiza uyu muyobozi.

Oda Paccy ngo ategereje icyo abafana baza kubwira Honorable

Oda Paccy ngo ategereje icyo abafana baza kubwira Honorable wamusabiye kugororwa

Nyuma yo kwifotoza yakinzeho ikoma gusa ku myanya ye y’ibanga, hari benshi bahise bakora ibyo bise #OdaPaccyChallenge ku mbuga nkoranyambaga, bagamije kumushyigikira, kumunnyega cyangwa se kwishimisha bisanzwe.

Perezida w’itorero ry’igihugu we, Hon Bamporiki yabwiye City Radio ko abona Oda Paccy yarishe umuco ndetse akwiye kugororwa.

Yagize ati “ababishinzwe, natwe turimo, bakwiye kureba uko imyitwarire y’umuntu nkuriya n’abandi bameze nkawe bitatekerezwa ko izakemurwa n’itorero ahubwo yakajyanwe mu bigo ngororamuco hanyuma nyuma y’igororamuco akongera agatozwa”.

Hon Bamporiki avuga ko Oda Paccy atariwe uzamenya ko akeneye kujya mu kigo ngororamuco ko ahubwo ababishinzwe aribo babimenya kuko we ngo ibyo akora aba yumva aribyo.

Oda Paccy yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko we ntacyo afite cyo gusubiza Honorable ahubwo ko abafana nabo abizeye bazamumusubiriza.

Yagize ati “Ndifashe ntacyo namusubiza rwose nta n’ahantu uri busange nagize icyo mbivugaho, araza gusubizwa n’abafana

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kitoko yifotoranyije n’inkumi itagira uko isa maze avugisha benshi mu bafana be

ZIRARA ZISHYA: Umugabo we yanze ko babyarana kandi ari bazima