in

“Ziramoka zitaryana” Miss Mutesi Jolly uri gushyirwa mu majwi yo kugambanira Prince Kid, yavuze amagambo akomeye cyane ku biri kuzenguruka hanze aha

“Ziramoka zitaryana” Miss Mutesi Jolly uri gushyirwa mu majwi yo kugambanira Prince Kid, yavuze amagambo akomeye cyane ku biri kuzenguruka hanze aha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Jolly yatangaje amagambo akomeye cyane ku biri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bika bitatu, Mutesi Jolly yatangaje ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona hari abakibasira abakobwa bagerageje kurwanira uburenganzira bwabo.

Mu gika cya mbere agaruka ku bantu bashaka kuzibisha abakobwa bakiri bato bageregeje guharanira uburenganzira bwabo.

Mu bindi bika, yasabye abakobwa guhagarara bemye bakarwanira uburenganzira bwabo bititaye ku bafite imbaraga bashaka kubazibisha aho yabagereranyije nk’imbwa zimoka ariko zitaryana ndetse anibutsa abakora ibyo yise ihohotera ko atari cyo gihe cyo gufata ibirwanisho ahubwo ni gutuma abari n’abategarugori bazabakurikira, bakomera.

Jolly yavuze ibi nyuma y’iminsi ashyirwa mu majwi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ari we wihishe inyuma y’ikiswe “Akagambane” kakorewe Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’umunyamahanga ntiyashyizwe mu bakinnyi Rayon Sports ijyanye i Musanze FC kubera ibihano yafatiwe

Abifuza ko Thierry Froger utoza APR FC yakirukanwa nibasubize amerwe mu isaho niyo yatsindwa gute, n’ubuyobozi bufite ubwoba