in

Zinedine Zidane yanze Manchester United.

Manchester United yavuganye na Zinedine Zidane ku kuba yaba umutoza wayo ariko, nkuko bivugwa n’abari hafi y’uyu Mufaransa wahoze atoza Real Madrid, ntabwo ashishikajwe no kujya i Old Trafford muri iki gihe.

Zidane yasoje inshuro ya kabiri yari atoje Real mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.Yatsindiye ibikombe bitatu byikurikiranya bya Champions League hamwe n’iyo kipe kuva mu 2016.

Nyuma yo kuyivamo mu 2018, yayisubiyemo umwaka umwe nyuma yaho ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga n’igikombe cya Espagne cya Super Cup mu 2020.

Abo bamuri hafi bavuze ko uyu munyabigwi wahoze akina hagati mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa no muri Real, ubu udafite akazi, muri aka kanya kujya muri United bitamushishikaje.

Yagiye avugwa ko ashobora kuba yatoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa cyangwa Paris St-Germain (PSG), kandi yahitamo muri ayo makipe mu gihe haba habonetsemo akazi.

Mauricio Pochettino, wakomeje kuvugwa nk’uwazaba umutoza wa United, ubu ni umutoza wa PSG, iyi ikaba ifitiye icyizere cyuzuye uyu Munya-Argentine ndetse ntiyigeze igira icyo ikora cyo kuba yashaka kumusimbuza Zidane.

Bivugwa ko impamvu Zidane adashaka kwerekeza muri Manchester United yabitewe n’umugore we ,udaka kuba mu Bwongereza, kubera ikibazo cy’ururimi rw’icyongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Itangazo rigenewe Abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiza mu Ntara zose z’u Rwanda

ShaddyBoo yakije umuriro nyuma yo kuvuga ko atunze akayabo ka miliyoni 240.