in ,

Zinedine Zidane na Jose Mourinho bwa mbere mu mateka yabo basuzuguwe n’umukinnyi ukomeye

Jose Mourinho na Zinedine Zidane ni bamwe mu batoza bamaze kugira ibigwi bikomeye muri ruhago y’isi yose bitewe n’ibigwi ndetse n’ibikombe batwaye, kuburyo buri mukinnyi wese uri kuzamuka cyangwa ukomeye yifuza guca mumaboko y’aba bagabo kugirango azamure urwego rwe mu mikinire ya buri munsi ndetse anamenyekane kuko aba bagabo bombi bamaze gutoza amakipe akomeye gusa, gusa kuri ubu umukinnyi uri kuzamuka kandi umaze kwigarurira imitima ya benshi Kylian Mbappe Lottin yatangaje ibintu byatunguye abakunzi ba ruhago muri rusange.Equipe de France - Kylian Mbappé : "J'ai rêvé de Zidane comme joueur, pas comme entraîneur"

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 gusa nkuko tubikesha ikinyamakuru l’equipe cyo mufaransa yatangaje amagambo adasanzwe, yagize ati:”J’ai rêvé de Zidane le joueur, pas l’entraîneur. C’est un grand entraîneur, qui a tout de suite récolté des résultats, mais moi c’est le joueur qui m’a fait rêver.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Narose Zidane nk’umukinnyi, sinamurose nk’umutoza. Ni umutoza mwiza kandi umaze kugera kuri byinshi byiza gusa nge nifuza gukina nka Zidane ariko sinjya ndota gutozwa na Zidane.” Ibi byongeye gukomoza ku nkuru iherutse y’iki gitangazamakuru l’equipe aho uyu mukinnyi yari yatangaje nanone ko mubatoza yifuza gutozwa nabo Jose Mourinho atarimo, yagize ati:” Muri iki gihe nge ndi gukina umupira kugirango nzamure urwego rwange, gusa mubatoza mbona bamfasha kugera ku nzozi zange, Jose Mourinho ntarimo kuko ntajya mbona neza uko atoza.”

Ibi bikaba bishaka gusobanura ko uyu mukinnyi adashaka kwerekeza mu ikipe ya Manchester United ndetse na Real Madrid kandi ariyo makipe arimo kumushakira hasi no hejuru, anafite ubushobozi bwo kumuha buri kimwe cyose yakwifuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nkuko njya mbirota by Yverry

Dore abakinnyi 2 bakomeye Arsene Wenger agiye kugura nyuma yo gusinya amasezerano mashya muri Arsenal