Jose Mourinho na Zinedine Zidane ni bamwe mu batoza bamaze kugira ibigwi bikomeye muri ruhago y’isi yose bitewe n’ibigwi ndetse n’ibikombe batwaye, kuburyo buri mukinnyi wese uri kuzamuka cyangwa ukomeye yifuza guca mumaboko y’aba bagabo kugirango azamure urwego rwe mu mikinire ya buri munsi ndetse anamenyekane kuko aba bagabo bombi bamaze gutoza amakipe akomeye gusa, gusa kuri ubu umukinnyi uri kuzamuka kandi umaze kwigarurira imitima ya benshi Kylian Mbappe Lottin yatangaje ibintu byatunguye abakunzi ba ruhago muri rusange.
Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Narose Zidane nk’umukinnyi, sinamurose nk’umutoza. Ni umutoza mwiza kandi umaze kugera kuri byinshi byiza gusa nge nifuza gukina nka Zidane ariko sinjya ndota gutozwa na Zidane.” Ibi byongeye gukomoza ku nkuru iherutse y’iki gitangazamakuru l’equipe aho uyu mukinnyi yari yatangaje nanone ko mubatoza yifuza gutozwa nabo Jose Mourinho atarimo, yagize ati:” Muri iki gihe nge ndi gukina umupira kugirango nzamure urwego rwange, gusa mubatoza mbona bamfasha kugera ku nzozi zange, Jose Mourinho ntarimo kuko ntajya mbona neza uko atoza.”
Ibi bikaba bishaka gusobanura ko uyu mukinnyi adashaka kwerekeza mu ikipe ya Manchester United ndetse na Real Madrid kandi ariyo makipe arimo kumushakira hasi no hejuru, anafite ubushobozi bwo kumuha buri kimwe cyose yakwifuza.