Hari amagambo meza y’urukundo wabwira umukunzi wawe mu gitondo abyutse bikamufasha kwirirwa amerewe neza,ndetse akumva ko umuhoza ku mutima.
Rukundo rwanjye, nkoherereje iyi ndamutso ikikijwe n`uturabo 1000 dufite amabara igihumbi kugirango mbone uko nkwifuriza umunsi muhire n`ubuzima bwiza.
Ijoro rirakeye, isi itangiye urugendo rwayo, imigezi nayo ikomeje inzira zayo. Nanjye rero nzinduwe no kukwifuriza umunsi mwiza n`amahirwe yose.
Kamarayika kanjye, akira indamukanyo yanjye yera kurusha isimbi, ishyushye kurusha iziba, iryohereye kurusha ubuki. Ikuzanire ibyishimo n`umunezero uyu munsi wose. Ndagukunda.
Ijoro rirashize, umunsi uratangiye. Aya magambo akeshe mumaso hawe nkuko izuba rikesha umunsi. Ugire umunsi mwiza Rukundo rwanjye.
Nifuzaga kukubwirako wuzuiye ibitekerezo byanjye. Ndashaka kuryoshya umunsi wawe. Ugire umunsi mwiza .
Kubaho murukundo, ni ukubaho neza. Nkwifurije umunezero wose kibasumba. Dutahe cyane kandi ndagukunda byo gusara. Umunsi mwiza.
Waramutse mukundwa, naraye ngenda ijoro ryose ngo buke ngeze kutunwa twawe, maze nguhe akabizu ko kukwifuriza umunsi mwiza. Ndagukunda ntaburyarya.
Ndakangutse nsanze ibitekerezo byanjye wabitwaye,Uri inkingi y`isi ntuyemo. Aka ka sms nako kukubwirako mpora ngutekereza. Bisous kandi umunsi mwiza.
Bacuruzi b`indabo….!! Mumpitiremio indabo nziza za rose nzitume kumukunzi zijye kumwifuriza umunsi mwiza.
Umunsi mushya uratangiye, kanguka umukunzi wawe musangire ibyishimo n`umunezero. Wirirwe neza byishimo byanjye.
Nubwo aka ka sms kameze nkagasekeje, ariko kuzuye ukuri kw`urukundo ngukundo. Ndagukunda mutima, ugire umunsi mwiza.
Uyu munsi burira vuba kuko nziko nimugoroba ndakubonna ukaryama mugituza cyanjye.