Urubuga Elcrema rutangaza ko hari impamvu nyinshi zituma uwo mwahoze mukundana cyera yifuza ko musubirana kabone n’ubwo waba ufite undi musigaye mukundana cyangwa utabishaka.
Dore impamvu 6 zibitera:
1.Gufuha
Bijya bibaho ko abantu bagira gufuha gukabije kabone n’ubwo mwaba mwaratandukanye akaba atakwishimira kukubonana n’undi muntu, bigatuma bahora bifuza kukugarukira. Akenshi si urukundo ruba rumugaruye ahubwo ni ukumva ko wahora uri uwe, ntugire undi mukundana.
Ikindi, bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kugira ngo yangize aho wari umaze kugera heza mu gihe yamenye ko wamaze kwinjira mu wundi mubano kandi wishimanye n’umukunzi wawe mushya. Ku bwabo, kuba batishimye, na we ntukwiriye kugira ibyishimo. Ibi bibaho cyane ku bantu batandukanye nabi cyane.
2.Irari
Iyi niyo mpamvu ya mbere ituma uwo mwakundanaga cyangwa abo mwakundanaga bakugarukira. Abenshi bagaruka kubera irari baba bafite. Akenshi niba mwarigeze kuryamana, bibuka uko byagenze cyangwa uko wamubaga hafi mu bijyanye n’iminonano mpuzabitsina (you were always available for their sexual needs), bakagaruka bizeye ko uko byahoze ari ko bizasubira. Ntibaba bagarutse kubera urukundo ahubwo baba bagaruwe n’irari.
3.Gukura amenyo’
Gukura amenyo ni imvugo y’ab’ubu ivuga abantu baba bashaka kurya amafaranga abakunzi babo. Ushobora kuba wari ufite ibibazo by’ubukungu mbere y’uko mutandukana ariko ubu umeze neza, agahita akugarukira akwereka urukundo, ashaka kugaruka mu buzima bwawe.
Ahanini ntabwo aba agaruwe n’urukundo, ahubwo aba agaruwe no gusarura ku byo waruhiye. Ntabwo ari abagabo gusa bahura n’iki kibazo ahubwo n’abakobwa cyangwa abagore basigaye bahura nabyo.
4.Irungu
Irungu ni ikintu gishavuza cyane. Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana akugarukira kuko afite irungu, akaba akeneye umuntu bazajya baganira.
5.Ashobora kuba akigufitiye urukundo
Kuba akugarukiye hari gihe aba acyigukunda, gusa iyi mpamvu iza ku mwanya wa nyuma aho usanga iyo agarutse akubwira ko acyigukunda, byibuze aba agukunda nka 30% kuko iyaba koko yaragukundaga ntaba yaragiye.
6.Kutamenya gufata icyemezo
Kutamenya gufata icyemezo ni kimwe mu bibazo abantu benshi bakunda guhura nacyo. Hari abantu usanga batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo. Niyo mpamvu akenshi ubona abantu bamwe bakunda gusubirana kenshi n’abo bahoze bakundana.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating