in

“Zikamwa ayo zitahanye” Etoile de l’est na gicumbi ayo zitahanye ntanyowe

Kuri uyu wa kane tariki 16 Kamena 2022 , nibwo hateganyijwe imikino ya mbere isoza umunsi wa 30 wa shampiyona y’u Rwanda ari nawo wa nyuma, iyi mikino igomba kwemeza utwaye igikombe ndetse n’ugomba kumanuka.

Uyu munsi nibwo abakunzi ba ruhago mu Rwanda bategereje kumenya ikipe yegukana igikombe cya shampiyona dore ko APR FC na Kiyovu Sports zikigeretse, ariko ku rundi ruhande hagombaga no kumenyekana ikipe iherekeza Gicumbi FC mu kiciro cya kabiri.

Kuri uyu munsi hari imikino ibiri irimo amakipe abiri afite ibyago byo kuba yamanuka mu kiciro cya kabiri, naho undi urimo Gorilla FC wo ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Amakipe yose yrwaniraga kutamanuka yari yasuye, aho Etoile de l’Est yari yasuye AS Kigali, mu gihe ikipe ya Rutsiro nayo yari yasuye Musanze FC. Iyi mikino yatangiye hakiri kare niyo yemeje ikipe iherekeza Gicumbi FC mu kiciro cya kabiri.

Icyabaye mu mikino irangiye nuko ikipe ya Rutsiro yagiye gutsindira Musanze FC iwayo igitego kimwe ku busa, mu gihe Etoile de l’Est yatsinzwe na AS Kigali ibitego bibiri ku busa.

Ibi rero bitumye ikipe ya Rutsiro FC iva ku manota 29 yari ifite igira 32, mu gihe Etoile de l’Est yo yagumye ku manota 28 yari ifite. Etoile de l’Est ihise imanuka mu kiciro cya kabiri ijyanye na Gicumbi FC yamenye ko yamanutse kera, naho Rutsiro FC ijya ku mwanya wa 13.

Ku rundi ruhande ikipe ya Gorilla FC izakina na Espoir ifite umutima utuje, kuko iri ku mwanya wa 15 irusha Etoile de l’Est inota rimwe ikaba ibizi ko idashobora kumanuka.

Ikipe ya Gicumbi FC na Etoile de l’Est zisubiye mu kiciro cya kabiri uko zazamukanye dore ko arizo zakinnye ku mukino wa nyuma hashakwa ikipe itwara igikombe cy’ikiciro cya kabiri.

Dor dore ziragiye uko zaje.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ari kwibaza niba ariwe sogoro bavuze nyuma y’ibyamubayeho

Abahanga bamaze kugaragaza ikipe izatwara premier league season 2022/2023.