in ,

Zidane yarakajwe bikomeye n’amagambo amaze iminsi avugwa ku ikipe ya Real Madrid

Mu cyumweru gishize ubwo ikipe ya Real Madrid yahuraga na Juventus mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya champions league, hatanzwe penaliti ku munota wa nyuma yateje kuburana gukomeye hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru aho bamwe bagiye bashinja Real Madrid kugura umusifuzi naho abandi nabo bakavugako umusifuzi arengana yakoze ibikwiye.

 Uretse abafana gusa, ibinyamakuru bitandukanye bikomeye ku isi bikaba byaragarutse kuri iyo Penaliti aho nk’ikinyamakuru gifana Barca cyatangajeko aribwo bujura bukabije bubayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.

Aya magambo rero akaba atarashimishije nabusa umutoza wa Real Madrid ariwe Zidane aho yatangajeko byamubabaje cyane ndetse adashobora kwihanganira gukomeza kubona abantu bitwako ari inararibonye mu mupira w’amaguru bavuga amagambo nkayo.

Mu magambo ye Zidane yagize ati “Iyo bavuzeko Real bayibira birambabaza cyane! Ibyo kuvuga ngo Real bajye bayiha igikombe championat igitangira barambabaza cyane kuko iyo ndebye imvune tuba dukoresha buri munsi kugirango twitegure neza bangiza bakadushinja kwiba birambabaza cyane.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UBUHANUZI | Intambaraya y’uburusiya na Amerika| TRUMP VS PUTIN

Kane – SWEETEST LOVE