in

Zari akomeje gutwika n’umusore muto yihebeye

Hashize iminsi mike uyu munyamideli Zari Hassan avugwa mu rukundo ruryoshye n’umusore ukiri muto cyane ,aho kuri ubu ibyabo bimaze gufata indi ntera ikomeye cyane.Uyu musore akaba yitwa Shakib Cham na we uvuka muri Uganda aho uyu mugore w’icyamamare afite inkomoko.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse inkuru bigaragaza ko uyu mugore w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond, amaze iminsi asohokana n’uyu musore bafatanye agatoki ku kandi.

Hari n’ibindi byashinjaga uyu mugore gukundana n’umusore yaba akubye kabiri mu myaka cyane ko byakekaga ko uyu mukunzi we mushya, yaba ari mu kigero cy’imyaka 20 ariko mu kiganiro yagiranye na MBU, yarabihakanye.Gusa uyu mugore akomeza kotwa igitutu n’abafana be bamushinja gukundana n’abasore bato cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye night run (Amafoto)

Musore , umukobwa nagusura akakwereka ibi bimenyetso ntuzabe umwana aragukeneye