in

“Zabirwaniyemo” Abahanzi batangiye kwivana mu gitaramo cya Ish Kevin cyari cyamaze gushyuha

Mu Rwanda mu minsi iri imbere hitezwe igitaramo karahabutaka, kizitabirwa n’abahanzi bo mu Rwanda bakomeye cyane ndetse n’abandi bagiye batandukanye bazitabira bavuye hanze y’urwanda.

Umwe mu bahanzi nyarwanda bari kuzamuka neza ndetse bakomeye bari kuzashishimisha abitabiriye kino gitaramo, yamaze gutangazako atazitabira, byavuzwe n’abashinzwe kureberera inyungu ze.

Ubuyobozi bwa Junior Giti Group, bwatangajeko umuhanzi wabo Chris Eazy, atazitabira kino gitaramo yari ategerejwemo bikomeye n’abafana be bamukunda bari baramaze kugira amatike.

Mu ibaruwa dufitiye copy, ivugako uyu muhanzi atazitabira kuberako hari ikibazo mu mitegurire y’iki gitaramo, ndetse n’ukuntu abahanzi bazafatwa ko butandukanye n’uburyo bwari busanzwe.

Mu nshamake ubuyobozi bwa Junior Giti Group, bwasoje bwisegura ndetse busaba imbabazi k’uri uyu mwanzuro, ndetse bavugako icyi cyemezo kitagakwiye gutuma umubano uba mubi.

Mu bahanzi bari kuzitabira bayobowe na Singah ukomoka muri Nigeria, naho ku banyarwanda harimo Gabiro Guitar, Mike Kayihura, Bushali, Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye Miss Nshuti Muheto Divine yahawe imodoka yatsindiye (Amafoto)

Breaking News: Ivana Trump umugore wa Dornard Trump yitabye Imana ku myaka 73