in

Za mbyino abakinnyi ba Brazil babyinnye mu gihe batsindaga Koreya y’Epfo ibitego 4-1 zateje impagarara

Za mbyino abakinnyi ba Brazil babyinnye mu gihe batsindaga Koreya y’Epfo ibitego 4-1 zateje impagarara.

Ikipe y’Igihugu ya Brazil yashinjijwe umwirato n’agasuzuguro ubwo yanyagiraga Koreya y’Epfo ibitego 4-1, mu mukino wa ⅛ cy’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022.

Umusesenguzi Roy Keane uri gukorera ubusesenguzi bwe kuri ITV , yifatiye ku gahanga abakinnyi ba Brésil abashinja kwirata n’agasuzuguro byagaragariraga mu kwishimira ibitego batsinze Koreya y’Epfo.

Kuva ku gitego cya mbere kugera ku cya kane, abakinnyi ba Brésil bahuriraga hamwe, bagakora akaziga hanyuma bakabyina mu kwishimira intsinzi.

Keane yavuze ko ibyo abakinnyi ba Brésil bakoze atari umuco wabo ahubwo ari agasuzuguro.

Kubyina bifatwa nk’umuco muri Brésil cyane ko iki gihugu kizwiho kwidagadura cyane bigendanye no kubyina imbyino gakondo ziganjemo umudiho cyane.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Dore uko byari bimeze ubwo Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yasuraga abakinnyi b’iyi kipe

ShaddyBoo na Meddy Saleh babyaranye bongeye kubwirana amagambo akomeye