Yverry na Vanillah baherutse kwibaruka imfura yabo bakoranye indirimbo

Muri Kamena 2022 nibwo Yverry yarushinze na Uwase Vanessa mu ntangiriro za Nzeri 2022 bibaruka imfura yabo, umwana w’umukobwa.

Ku munsi w’ejo hashize Yverry yasohoye indirimbo yanifashishijemo amashusho yafashwe mu bukwe bwe n’umugore we Uwase Vanessa, aha akaba ari naho ashingira avuga ko isobanuye byinshi mu rugo rwe.

Yverry yemeza ko iyi ndirimbo idasanzwe mu buzima bwe. Ati “Ni indirimbo idasanzwe, ibaze ko ari ubwa mbere umugore wanjye agiye mu mashusho y’indirimbo yanjye.