Youssef Rharb yavuyeyo azi kwagaza! Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye i Nyanza ku ivuko maze bigishwa byinshi ku muco nyarwanda ibyerekeye inka.
Kuri iki cyumweru cya tariki 3 Nzeri 2023, abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports babukereye bajya mu karere ka Nyanza aho basuye ibyiza nyaburanga bigize akarere iyi kipe ikomokamo.
Bimwe mu byo abakinnyi ba Gikundiro bigiye mu rugendo bakoreye i Nyanza harimo kwita ku nka kimwe mu bigize umuco nyarwanda.
-Basobanuriwe ko kwagaza inka ari kuyiguyaguya, uyigusha neza
-Kugisha: Bakoresha injishi (iba imeze nk’ikiziriko)
-Gucanira: Ni ugucana umuriro ugashyiraho ibintu biri buzane umwotsi ujya ku nka kugira ngo wirukane udusasi.