Umunya-Morocco Youssef Rharb wasabye Rayon Sports kuyigarukamo yamaze kumvikana n’ubuyobozi ko azagera mu Rwanda tariki 26 Mutarama 2023.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye kuvugwa ko Youssef Rharb azagaruka muri Rayon Sports, kuri ubu ibiganiro bikaba byamaze kugenda neza bemeranya ko agomba kuyigarukamo.
Impamvu yari yatumye impande zombi zitinda kumvikana, ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga gusinyisha rutahizamu w’umuhanga ariko baramubuze bahitamo kuzagarura Youssef Rharb.
Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bagiye bagaragaza ko bakumbuye Youssef Rharb bitewe n’uko yigeze kuyikinira amezi akabakaba atandatu agaragaza ko ari umukinnyi w’igihangange.