Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya , nyuma y’amashusho yashyize hanze agaragaza impano yahawe ku munsi W’abakundanye.
Kuri Saint Valentin ni bwo Young Grace yaciye amarenga ko afite umukunzi mushya ashyira hanze impano yamuhaye.Aya mashusho magufi yayasangije abakunzi be kuri instagram. Nta bintu byinshi yavuze kuri aya mashusho, usibye kwifuriza abantu kugira umunsi mwiza w’abakundana. Icyakora kuri status ya WhatsApp yashyizeho utu ‘Emoji’ tugaragza ko yishimiye impano yahawe anashimira uyu mukunzi we wazimuhaye.
Izi mpano yahawe zirimo telefone, udu keke duto, n’inzoga yo mu bwoko bwa VIN BLANC. Muri aya mashusho hagaragara umuntu umusukira inzoga mu kirahure ariko batagaragaje ku buryo utamenye niba ari uyu mukunzi we cyangwa se undi muntu bari kumwe basangaira.
Aganira n’InyaRwanda.com, dukesha iyi nkuru yavuze ko yamaze kubona umukunzi mushya bari kumwe. Gusa ntiyigeze atangaza izina rye.Ati” Ni umukunzi, mfite umukunzi mushya”.
Abajijwe igihe bamaranye yanze kugira byinshi abivuga ho ati “Ehhhhh wapi man ntabwo nzongera kubivugaho nzabivugaho igihe n’ikigera, gusa hashize igihe”.
Young Grace utifuje gutangaza amazina y’uyu mukunzi we mushya no kumuvugaho byinshi, yakomeje avuga ko yashimishijwe n’izi mpano umukunzi we yamuhaye ku munsi w’abakundana.
https://www.instagram.com/p/CLSE8rfBwJB/?igshid=1r4m89m972o82