in

Yolo The Queen yishongoye kuri Clarisse Karasira wanze gukurikira ibishashagirana mu bukumi bwe

Yolo The Queen yifatiye ku gahanga umuhanzikazi Clarisse Karasira nyuma y’amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter akaza gufatwa nko kwishongora.

Mu minsi yashize nibwo uyu muhanzikazi uri mubakunzwe cyane mu nibwo yasohoye amafoto ari kumwe n’umwana we aherutse kwibaruka bavuye gusenga.

Kuri ayo mafoto yarengejeho amagambo agira ati: “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwange, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe. Turebe kure kandi duhange amaso ku byiza.”

Yolo The Queen yahise amusubiza muri ubu buryo, Ati: ” None se Ibishashagirana mwari guhurira he? Ibishashagirana bikurikira abashashagirana.”

Yolo The Queen yavuze ibi abinyujije kuri story ye ya Instagram

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bwiza yakoze amateka afitwe n’abake mu bahanzi bakizamuka

Bijoux n’umugabo we Lionel Sentore baracyari ingaragu ntabwo basezeranye