Nyuma yo kuvuga ko atazashaka umugabo, Yolo The Queen yatangaje impamvu yasekeje abantu izatuma adashaka umugabo nk’abandi bakobwa bose.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo umufana wa Yolo The Queen yamubajije icyo avuga ku bantu bavuga ko gushaka umugabo atari goals za buri mukobwa.
Nuko Yolo The Queen mu gusubiza yavuze ko byagorana gusubiza icyo kibazo kuko nta mugabo azashaka.
Nyuma yo kuvuga gutyo, undi mubafana yamubajije impamvu atazashaka umugabo.
Ati:”Ko wavuze ko nta mugabo uzashaka ni iki cyatumye ubazinukwa burundu? Kandi ukwiriye urugo!!!!
Nuko Yolo The Queen amusubiza muri aya magambo, ati:”Nuko numva ari nge mugabo kandi nta bagabo babiri mu nzu.”