Yolo The Queen asabye abantu ikintu gikomeye cyane ku bw’urupfu rwa Yvan Buravan na Nkusi Thomas [Yanga]

Yolo The Queen uzwi ku mbuga nkoranyambaga yasabye abamukurikira gushaka iherezo ryiza no gukundana kuruta kurarikira iby’isi kuko ari ubusa.

Uyu mukobwa yakomeje asaba ko abantu bafashanya , bakirinda kubika inzika , amashyari n’amatiku mu gihe gito baba basigaje ku isi kuko ntawuzi igihe azatabarukira.