Umuyapani w’imyaka 32 Toru Ueda , yishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 3 zama Yen ,ni ibihumbi 23,000 by’amadolari ,akaba miliyoni 24, n’;ibihumbi 863,230 mu manyarwanda kugirango gusa ngo yitandukanye n’ibibazo by’abantu ntagire aho ahurira nabyo.
Aganira n’ikinyamakuru Uk Times dukesha iy’inkuru , Toru Ueda yavuze ko iyo yambaye umwambaro ukozwe mu ishusho y’ikirura yakorewe , aba yumva atakiri umuntu nk’abandi ndetse adafite ikimuhuza nabo , yaba ibibazo mu kazi n’ibindi byamuhuza n’abantu.
Umwambaro ukozwe mu ishusho y’ikirura , Ueda yawukorewe na kompanyi (company) ya Zeppet isanzwe ikora imyambaro imeze neza nk’iyo Ueda yashakaga ariko ikifashishwa mu gukina filime no mu biganiro kuri televiziyo.