in

Yishimye cyane anashimisha benshi! Ibintu byabaye ubwo uyu mukobwa yabwirwagwa ko akomeje mu mwiherero wa #MissRwanda2022 natwe byaturenze (video)

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo nibwo abakobwa 20 bazakomeza muri bootcamp ya Miss Rwanda 2022 baraye batoranyijwe. Mu bakobwa 20 batoranyijwe harimo Uwimana Jeanette, umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga.

Ubwo Uwimana Jeanette yahamagarwagwa nk’umukobwa wa 20 uzitabira bootcamp, i Gikondo Expo ground aho ibi birori byabereye humvikanye urusaku n’ibyishimo byinshi by’abafana bari baje gushyigikira abakobwa bari muri Miss Rwanda 2022.

Si abafana bishimye gusa kuko na Uwimana Jeanette ubwo yahamagarwagwa yishimye cyane ndetse aza anaseka cyane bigaragaza ko yishimiye bikomeye kuba agiye kujya muri bootcamp ya Miss Rwanda 2022.

Dore uko byari bimeze mu mashusho:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Birashimishije kabisa

Mutesi Jolly yanjiye mu ijonjora rya Miss Rwanda mu ikanzu idasanzwe(amafoto)

Kera kabaye : KNC yavuze ibikomeye ku basifuzi ba shampiyona y’u Rwanda