in

Yimanukiye! Mupenzi Etoo wo muri APR FC yagaragaye i Bugesera mu rujijo rushingiye ku mukino wa Rayon Sports – AMAFOTO 

Mupenzi Etoo yongeye kuvugisha abantu nyuma yo kugaragara mu Karere ka Bugesera, aho amafoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amwerekana ari kumwe na Ndoli Jean Claude wahoze ari umunyezamu wa APR FC.

Etoo asanzwe azwi cyane mu itegurwa ry’imikino ya APR FC, ndetse umwaka ushize yigeze no gufungwa akekwaho guha amarozi abakinnyi ba Kiyovu Sports mbere y’uko bakina na APR FC, ibyo byavugishije abantu benshi mu gihe runaka.

Ubu noneho yagaragaye kuri imwe muri hoteli zo mu Bugesera, bikekwa ko yaba yari mu nzira yo guhura n’abakinnyi ba Bugesera FC. Ibi byahuriranye n’uko Bugesera FC igiye gukina umukino ukomeye na Rayon Sports, mu gihe APR FC na Rayon Sports bari mu ntambara yo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports irusha APR FC inota rimwe gusa, ibintu bituma buri mukino Rayon ikina ugenzurwa cyane. Ibi byatumye abantu bibaza niba Etoo yaba yaragiye i Bugesera mu rwego rwo kugira uruhare mu itegurwa ry’uyu mukino, ashaka ko Bugesera FC yabera imbogamizi Rayon Sports.

Nubwo nta kintu na kimwe kiragaragazwa nk’icyemeza ko Etoo yari yagiye mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umukino wa shampiyona, gusa kugenda kwe i Bugesera byateje impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira. Abakurikirana shampiyona baracyategereje kureba uko uyu mukino uzagenda, ndetse n’ingaruka zishobora kuzanwa n’iyi “surprise” ya Etoo i Bugesera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Chris Brown mu mazi abira: Akurikiranyweho gukomeretsa umuntu mu kabyiniro

Tony Mucyo abinyujije muri Afro Gospel, azaniye urubyiruko indirimbo y’ihumure n’icyizere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO