in

Yikoze munda: Umugore w’imyaka 33 arashinjwa kwica umwana w’imyaka 10 akamujugunya mu ivarisi

Abashinjacyaha bo mu Bufaransa batangaje ko bataye muri yombi umubyeyi w’imyaka 33, ucyekwaho kwica umwana w’imyaka 10 akamujugunya mu ivarisi.

Umurambo w’uyu mwana watowe ku wa kane mu mugi wa Ferrieres-en-Brie, mu burasirazuba bwa Paris.

Ubushinjacyaha bw’akarere bwatangaje ko uyu mubyeyi w’imyaka 33, yafashwe n’abapolice nyuma yo guhururizwa n’uwo bashakanye.

Polisi yatangiye gucyeka uyu mugore ubwo murugo iwe habonekaga amaraso, bituma ababishinzwe batangira igikorwa cyo gushakisha nyiri ayo maraso.

Nk’uko bitangazwa na Laureline Peyrefitte, umushinjacyaha wo muri Meaux, ngo iperereza ryakozwe ryatumye haboneka nyiri ayo maraso.

Akomeza avuga ko nyiri ayo maraso yari umwana w’uwo mugore wishwe agashyirwa mu ivarisi akajugunwa mu gisanduku cy’imyanda.

Uwo mushinjacyaha asoza avuga ko umurambo w’uyu mwana wabonetse ufite ibikomere byinshi, bigaragara ko yatewe icyuma.

Umurambo wahise ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe ibipimo kugirango hamenyekane neza icyateye urupfu.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Super Manager yamaganye abavuga ko arengeje imyaka 30 ahishura agashya azakora muri Mr Rwanda

Bambaye nk’abayisilamu, Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso basusurukije abafana | Anita Pendo yanyujijemo aranatwerkinga (Amafoto + video)