in

Yifashishije amagambo yerekana urwo amukunda n’amarangamutima menshi, DJ Rugamba yateye imitoma umukunzi we DJ Julz.

DJ Rugamba yateye imitoma umukunzi we DJ Julz mu magambo meza y’urukundo.

Ni amagambo yandikiye umukunzi we DJ Julz abinyujije kuri Instagram mu rurimi rw’Icyongereza. Yahishuye iby’urukundo rwabo ndetse ashimira DJ Julz uko na we adahwema kurumugaragariza.

Ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, ndagukunda cyane kandi ntewe ishema nawe. Twavanye kure, warakoze kumba hafi, kuntera kwiyizera no kumbera umujyanama. Ndi umunyamahirwe kukugira nk’umufatanyabikorwa.”

Yakomeje agira ati “Imigisha ntabwo ituruka mu byo dutunze ahubwo ituruka mu bo turi kumwe. Warakoze kuza mu buzima bwanjye wowe kuboko kwanjye kw’iburyo. Ndagushimira ukuntu udasiba kunyereka urukundo no kunyitaho.”

https://www.instagram.com/p/CYZWmTstWXb/?utm_source=ig_web_copy_link

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye kumenyekana ko uretse kuba DJ Rugamba yaramaze kwihuza na DJ Julz bagakora itsinda rya ‘Boo’d up DJs’, no mu buzima busanzwe urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi: wari uziko kugira stress bishobora gutuma umera imvi?

Umusore yakoze agashya maze yambika impeta umukobwa bari mu ndege(video)