Nta guca ku ruhande, umunyarwenya Papa Sava cyangwa Seburikoko yemeje ko ari umukire.
Mu kiganiro na shene ya YouTube ya Gerald Mbabazi mu gice kizwe nk’inkuru yanjye, Seburikoko yavuze ko ari umukire.
Mbere yo kugera ku bucyire bwe, Papa Sava yavuze ko yabaye mu bukene bukomeye cyane.
Avuga ko yavutse iwabo bimeze neza gusa ngo uko yakuraga byagiye bicyendera kugeza n’aho yabuze icyo kurya.
Ubwo yajyaga kwiga, yajyanywe n’amafaranga yari yahingiye abaturanyi be.
Gerald amubajije ku bukire, Papa Sava yavuze ko atabihakana ko akize kandi ko kuri ubu atuye.