in

Yesu yarudukingiye! Karongi, ntibakozwa ibyo gukingiza abana babo kubera imyemerere yabo

Abaturage b’Akarere ka Karongi banenze bagenzi babo barimo bigometse kuri gahunda nyinshi za Leta zirimo iz’uburezi n’ubuvuzi, bigatuma banga guhesha abana babo inkingo zirimo n’urw’imbasa.

Abigometse biganjemo abo mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Ni itsinda ryiganjemo abahoze mu idini y’abadivantiste b’umunsi wa karindwi biyise ‘abakowe’.

Iryo tsinda ryakuye abana babo mu ishuri, ntibemera ko abana babo bahabwa urukingo urwo ari rwo rwose, ndetse ntibanatanga ubwisungane mu kwivuza.

Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Minisiteri y’Ubuzima yakingiraga imbasa abana bose bari munsi y’imyaka irindwi, abajyanama b’ubuzima bagiye bagera mu ngo z’abakowe bagakingirana abana babo, bavuga ko Yesu yabakingiye.

Ibi byagize ingaruka ku karere kose kuko Karongi ariyo yagize ubwitabire buke mu gukingiza abana icyorezo cy’imbasa cyagaragaye mu bihugu by’abaturanyi birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Niwemfura Clarisse wo mu murenge wa Rubengera, wahesheje umwana we urukingo rwa mbere rw’imbasa, akamuhesha na doze ya kabiri yarwo, yabwiye IGIHE ko umwana we nta kibazo yagize agaya ababyeyi banga gukingiza abana babo.

Ati “Icyo nabashishikariza ni uguhindura imyumvire kuko ikigaragara cyo urukingo ni ubuzima, nta kintu rwangiza ku mwana ahubwo umwana ushobora kugira ikibazo ni utagize amahirwe yo kuba yabona urwo rukingo”.

Nyirabiziyaremye Petronille, umujyanama w’ubuzima wo mu kagari ka Gitwa umurenge wa Rubenger, yavuze ko kuri ubu byoroha gutahura umubyeyi wanze ko umwana we akingirwa, kubera ko abajyanama b’ubuzima bari gukingira abana imbasa babasanze mu rugo.

Ati “Mbere umubyeyi yajyana umwana ku Kigo Nderabuzima ariko ubu kubera ko tubasanga mu rugo, bariya babyanga biratworohera kubamenya. Abataraba intagondwa cyane turabigisha babyumva bakaduha abana tukabakingira”.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC igaragaza ko hari abana barenga 31 mu gihugu cyose batahawe doze ya mbere y’urukingo rw’imbasa. Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi batakingiwe doze ya mbere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine avuga ko abana bahawe doze ya mbere y’urukingo rw’imbasa ari 89%, akavuga ko ubu bwitabire budashimishije.

Mu mpamvu zateye ubwitabire buke mu guhesha abana doze ya mbere y’urukingo rw’imbasa harimo kuba Karongi ari akarere k’imisozi miremire kandi gatuwe n’ingo zitatanye ku buryo iminsi itanu itari ihagije kugira ngo abajyanama b’ubuzima babe bamaze kugera kuri buri rugo rurimo umwana uri munsi y’imyaka irindwi.

Impamvu ya kabiri ni ababyeyi bimanye abana babo banga ko bakingirwa kubera imyizerere.

Ati “Kuri abo bafite imyumvire, hari gahunda yo kubegera tukabigisha, kuko bisaba kubasura cyane, birasaba kubaganiriza. Dufatanyije n’inzego z’ubuzima, amatorero n’amadini kugira ngo tubasobanurire ibyiza byo gukingiza abana, abana ntibazibasirwe n’icyoerezo cy’imbasa”.

Urukingo rw’imbasa sirwo rwa mbere iri tsinda ryanze, kuko ryari ryaranze no gukingirwa icyorezo cya covid-19 biba ngombwa ko ubuyobozi bubaha umwihariko mu kubigisha no kubasobanurira kugeza bakingiwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukorera ubukwe mu Leta Zunze Ubumwe z’America, umuhanzi w’umunyarwanda n’umugore we bari kwitegura kwibaruka

Akiri uruhinja yanywaga itabi bigatinda! Younggrace utajya utana n’udushya yatunguranye ku munsi we w’amavuko ashyira hanze amafoto ari gukora ibyo benshi batakekaga -AMAFOTO