in

Yerekanye umugore n’abana! Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye yagiye mu gitabo cy’imitoma maze arobanuramo imyiza ayitomagiza umugore we amwifuriza isabukuru y’igihe bamaranye – AMAFOTO

Umunyamakuru w’imikino kuri BB FM Umwezi, Fuadi Uwihanganye yatomagije umugore we amwifuriza isabukuru y’imyaka 5 bamaranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Fuadi yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umugore we ndetse n’abana babo 2 maze aherekezaho amagambo atomagiza umugore we.

Ati “Kuri iyi taliki twatashye imuhira turi 2 gusa muri 2018 none ubu turi umuryango mugari kandi wishimiranye.”

Yakomeje agira ati “Urushako rwawe nicyo kintu gihebuje cyigeze kumbaho, umunsi w’ubukwe bwacu ushobora kuba utari umwira byuzuye, ariko wari umunsi w’ibyishimo bihebuje mu buzima bwanjye. Warakoze kumba hafi muri iyi myaka yose Bilha(umugore we). Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu, imyaka ko yiruka ra.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byari ku kubera! Umunyamakuru w’imikino kuri RBA Jean Claude Kwizigira yatembagaje abantu kubera ifoto yifashe nka padiri agiye ku bihuhura arenzaho ikibazo cyatangaje benshi -IFOTO

Zari Hassan yasubije abamutera amagambo bamusaba kuva mu nzu ya Diamond Platnumz