Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade yavuze ko ahangayikishijwe n’abantu bamushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo, avuga ko igihe nikigera bizaba.
Uyu mukobwa w’imyaka 34 yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Cool FM, aho yagaragaje ko akomeje gushyirwaho igitutu n’abantu bamusaba ko ashaka umugabo.
Yagize ati “Abantu barashyingirwa, by’umwihariko mu mpera z’umwaka. Ntabwo niyumvamo igitutu. Ubwo igihe cya nyacyo kizagera bizaba. Igitutu cy’umuryango kiba kigoye kucyihanganira no kucyigaranzura, kuko gituruka ku bantu nubaha kandi ndeberaho, baba bakomeza kunsunika ngo ndongorwe.’’
Yemi Alade avuga ko gufata umwanzuro utari wo byaba bibi kurusha kugenda gake kugeza igihe umuntu abonye uwo Imana yamugeneye.
Ati “Nubwo nizera ko baba bafite inyungu nziza kuri njye ku mutima, bagomba kuzihangana bakantegereza kubera ko kubona umuntu wa nyawe mufatanya urugendo rw’ubuzima mu rukundo ni cyo kintu cy’ingenzi kuruta kurushinga. Ibirenze ibyo, sintekereza ko umuntu agomba kwirukira gufata umwanzuro udakwiriye wo gushaka umuntu utari we.’’
Yemi Alade ntabwo yakunze gushyira hanze ubuzima bw’urukundo ariko yavuzwe mu nkuru zarwo n’abarimo Umuraperi Phyno na Mr Flavour bo muri Nigeria.